Hotel Supervisor in Kigali
You'll earn
RWF 180,000
per month · 1 month duration
RWF 180,000 total · all charges covered
Workers needed
0/2
3 active applications
Requirements
ITANGAZO RYO GUSHAKA UMUKOZI WA HOTEL
Umwanya: Umugenzuzi wa Hoteli (Hotel Supervisor)
Umushahara: Hagati ya 150,000 Frw na 200,000 Frw buri kwezi
Itariki yo gutangira kwakira dosiye: 08 Kanama 2026 - 11 Kanama 2026
Turashaka umukozi ushoboye kandi w'inyangamugayo uzakora ku mwanya wa Hotel Supervisor, ushinzwe kugenzura imikorere ya buri munsi ya hoteli no gutanga serivisi zinoze ku bakiliya.
Ibyangombwa Bisabwa
- Kuba afite nibura imyaka 18 y'amavuko.
- Abagabo n'abagore bose bemerewe gusaba, ndetse n'abanyamahanga bemerewe gusaba.
- Kuba afite impamyabumenyi mu bijyanye na Hospitality nibura urwego rwa A2, Diploma cyangwa hejuru yaho.
- Kuba afite ubumenyi n'ubushobozi mu micungire ya hoteli no kwakira abakiliya neza.
- Kuba ari inyangamugayo, ukunda akazi, ufite imyitwarire myiza kandi ushobora gukora adahora akurikiranwa.
- Kuba afite ubushobozi bwo kuyobora abandi, kuvugana neza no gukemura ibibazo.
- Kuba afite nibura icyemezo kimwe cy'ubuhamya (Reference Letter) gitanzwe n'aho aheruka gukorera.
- Kuba yiyemeje gutanga serivisi nziza no kubahiriza amahame y'umwuga.
Inyandiko Zigomba Gushyikirizwa
Abasaba bagomba gutanga:
- Ibaruwa isaba akazi (Cover Letter).
- Kopi y'Indangamuntu cyangwa Pasiporo.
- Kopi y'impamyabumenyi y'icyiciro cya nyuma yize (A2, Diploma cyangwa hejuru yaho).
- Ibaruwa y'ubuhamya (Reference Letter) itanzwe n'aho aheruka gukorera.
Aho Gutangira Dosiye
Dosiye zisabwa zigomba kugezwa ku biro bya MpahMapu guhera ku wa 08 Kanama 2026. Iherereye Munsi yibitaro bya Kanombe kumuhanda KK 84B Street, Kunyubako ya EVA PLAZA.
Abujuje ibisabwa gusa ni bo bazahamagarwa .
Additional notes
Kubindi bisobanuro mwahamagara +250 781 121 117 / +250 736 531 458
Posted by
Ikibando Ltd
5.0 · Employer on MpahMapu
Payments on MpahMapu are held in escrow and only released after you mark the work complete. Raise a dispute within 24 hours for a full refund.